International

RDC: Amaraso yamenetse mu mihanda ya Kinshasa ubwo polisi yarasaga ku bigaraga

Imihanda ya Kinshasa yuzuye amaraso ubwo polisi y’icyo gihugu yarasaga bikomeye abari mu myigaragambyo tariki ya 19 Mutarama 2015, kubera ko batishimiye itegeko rishya rigenga amatora muri icyo gihugu.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko benshi basize ubuzima mu myigaragambyo y’abatemera itegeko rishya rigenga amatora yasize benshi bahasize ubuzima abandi bahakomerekeye kuko polisi yabamishemo amasasu ku buryo bukomeye.

Amaraso yari yuzuye mu mihanda ya Kinshasa

Amakuru avuga ko Polisi yabarashemo urufaya kuko bari babujijwe kwigaragambiriza imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bakabirengaho.

Bamwe bavuga ko abapfuye ari abenshi ariko leta yo ikavuga ko ari bane gusa.

Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yatangaje ko abapfuye ari bane gusa abapolisi babiri n’abaturage babiri, ariko ababonye amaraso mu mihanda y’i Kinshasa nyuma y’ukurasa kwa Polisi bavuga ko abapfuye bagera kuri 14 kandi ko hari n’abandi bagikomeje kugwa mu bitaro.

Vital Kamere utavuga rumwe na Leta ya Congo yatangaje ko abapfuye barenga 14 kuko n’abanyamakuru bangiwe kwinjira mu buruhukiro bw’ibitaro ngo birebere imibare nyayo y’abapfuye.

Mu ntara nyinshi no mu mujyi wa Goma abigarambya barakomeretse ariko aho bapfuye cyane ni mu mujyi wa Kinshasa.

Abigarambya ntibashaka itegeko rishya rigenga amatora kuko bavuga ko iryari risanzwe nta kibazo rifite ahubwo ari uburyo bwo gushaka ukuntu perezida Kabila yazongera kwiyamamariza indi manda binyuze mu kurihindura.

Leave a comment