Abazunguzaji’ ba Nyabugogo bashyizwe muri Cooperative

Abacuruza muri gare ya Nyabugogo bagendana ibicuruzwa bakunze kwita ‘Abazunguzaji’ kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bari muri Cooperative yitwa IKIZERE nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo Hussein Nziza. Bamwe muri bo babyishimiye, abandi baranenga amabwiriza itangiranye, abandi bo ntibaramenya ko yagiyeho.

Bashyizwe muri Koperative imwe nubwo bose batarayibonamo

Florence Umugwaneza ni umuzunguzaji, acuruza amazi, jus, biscuits n’urundi tuntu ku mamodoka atwara abagenzi muri gare ya Nyabugogo yamaze kwinjira muri iyi Koperative ibahuza avuga ko ari byiza cyane kuko batazongera kujya bahora birukankana na Polisi rimwe na rimwe bakanafungwa bazira ubu bucuruzi butemewe.

Icyakora Umugwaneza avuga ko batishimiye ko muri Koperative bagomba kwishyura amafaranga 1500 buri munsi y’umusoro kuko ngo ari menshi agasaba ko bagomba kwicara bakumvikana n’abayobozi ba Koperative uburyo yagabanywa.

Uwinjiye muri iyi Kopetative asabwa 15 000Rwf y’impuzankano, 4000 Rwf y’inkweto, 10 000Rwf y’umunyamuryango, ashobora kwishyurwa mu byiciro.

Thomas Ntakirutimana twamusanze muri gare ya Nyabugogo ari kwandika abazunguzaji bashaka kwinjira muri Koperative ibahuza, avuga ko hari bamwe barahiye ko batazayijyamo ariko ko ibi bibabaje kuko inyungu zizagera ku bari muri Koperative kuko ari bo gusa ubu Leta yemereye gucururiza muri Gare ya Nyabugogo muri ubu buryo ndetse ngo babanje kubisabira ibyangombwa ubwo bishyiraga hamwe.

Ntakirutimana asobanura ko iyi Koperative atari inyungu gusa ku bayizamo ahubwo izaba n’inyungu ku bagenzi babagurira kuko nta mugenzi uzongera guhabwa amazi mabi nk’uko bamwe bajyaga babikora.

Bamwe mu bazunguzaji babwiye Umuseke ko kujya muri iyi Koperative nshya babona bihenze cyane bityo bagiye gukora uko bashoboye nabo bagasaba Leta uburenganzira bwo gushyiraho iyabo.

Usibye kuba kwinjiramo bigoye mu bindi bitabanyuze ngo ni uko abari muri iyi Koperative nshya bategetswe gucuruza gusa amazi na Jus no kurangura amazi ahantu hamwe, ibintu babonamo gushaka guteza imbere bamwe, kandi ngo hari ahantu henshi baranguriraga nabo bikabafasha.

Esperance Mukagatare umucuruzikazi uranguza amazi, Jus n’ibindi bikenerwa n’abagenzi nawe avuga ko ibyo kurangura ku muntu umwe ari ugushaka kwigwizaho.

Ati “Ndabona bashaka kuduteza igihombo kuko ntabwo bikwiye ko umuntu umwe ariwe uhabwa ubwo burenganzira, twe se tuzabaho dute?”

Hussein Nziza uyobora iyi Koperative yabwiye Umuseke ko kurangura amazi ahantu hamwe ari umwanzuro bafashe kugira ngo bakumire ibyo bamwe mu bacuruzi bakoraga byo guha abantu amazi atari yo. Avuga ko abari muri Kopetative bemerewe gucuruza amazi na Jus gusa kuko ngo basanze ari byo abagenzi benshi bakenera.

Ibi ariko umugenzi twaganiriye muri Gare ya Nyabugogo witwa Solange Uwera avuga ko nubwo Koperative ari nziza ariko bakwiye kureka bagacuruza n’utundi tuntu abagenzi ngo bashobora gukenera kuko bose badakenera amazi na Jus gusa.


UMUSEKE.RW


Continue reading

Posted in Uncategorized | Leave a comment

Birindabagabo ucyekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali avanywe Uganda

Umugabo witwa Birindabagabo Jean Paul, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Sake, ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma; yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu cyumweru gishize.

Bamwe mu barokotse b’i Rukumberi bahaye ikaze Birindabagabo, bavuga ko banejejwe no kuzakurikirana urubanza rw’umuntu bagerekaho ababo bose bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

JPEG - 61.4 kb
Umukozi wa Uganda ukora mu biro by’abinjira n’abasohoka (uwa kabiri ibumoso) yakira impapuro zemeza ko Birindabagabo (wambaye amapingu) yakiriwe n’u Rwanda.

Kabandana Callixte, uyobora ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside mu murenge wa Rukumberi, wari mu baje kureba aho Birindabagabo agezwa i Kigali ku mugoroba wa tariki 14/01/2015; yavuze ko “Abatutsi bose bashyinguwe muri uwo murenge ari nk’aho bari ku mutwe w’uwo mugabo” waraye mu maboko ya Polisi y’u Rwanda.

Ati: “Njye n’abo twazanye kureba Jean Paul agezwa mu Rwanda, ndetse n’abaturage ba Rukumberi ubu bahanze amaso televiziyo; turanezerewe cyane kuko twari tumaze imyaka 20 turi mu rujijo; mu kwibuka, ubuhamya bwose butangwa ni Birindabagabo Jean Paul, ugize ikibazo cy’ihungabana wese avuga Jean Paul; mbese Jean Paul yabaye Jean Paul”.

JPEG - 55.6 kb
Kabandana Callixte, uyobora ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside mu murenge wa Rukumberi, wari mu baje kureba aho Birindabagabo agezwa i Kigali.

Umuyobozi w’abarokokeye i Rukumberi yavuze ko bashimishijwe no kuzakurikirana aho Birindabagabo aburanishwa; akaba asaba mu izina ry’ishyirahamwe ayobora, ko uwo mugabo yajyanwa mu nkiko zegereye aho yakoreye icyaha hahoze hitwa Komini Sake, ubu ni murenge wa Rukumberi.

Kuva mu mwaka wa 1992, Birindabagabo Jean Paul ngo yari yaratangiye kwica Abatutsi i Rukumberi, nk’uko abarokotse Jenoside babihamya ko ngo yakoresheje ibikoresho byose byica, birimo n’imbunda yahabwaga n’abari ingabo za Leta (FAR).
Nyamara ntiyari kavukire muri Rukumberi, kuko dosiye imushinga igaragaza ko yahaje avuga ko ari mu ivugabutumwa bw’Imana aturutse mu cyari Gisenyi (mu karere ka Rubavu), aho yavukiye mu mwaka wa 1956.

JPEG - 47.6 kb
Akimara kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Birindabagabo Jean Paul yashyikirijwe Polisi y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeraho ko mbere yo kuza i Rukumberi, Birindabagabo Jean Paul ngo yari umunyamuryango ukomeye mu ishyaka rya MRND, ndetse akaba yarayoboraga koperative y’abahinzi yitwaga Twibumbe Bahinzi.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Alain Mukurarinda yashimangiye ko hari amakuru, ibimenyetso ndetse n’abatangabuhamya bahagije bo gushinja Birindabagabo Jean Paul, ku buryo ngo Polisi y’igihugu cya Uganda yamufashe ikamuzana mu Rwanda ari iyo gushimirwa cyane.

JPEG - 45.9 kb
Birindabagabo Jean Paul yaje mu ndege ya Rwandair avuye muri Uganda.

Birindabagabo yashyikirijwe ubugenzacyaha, akaba agiye kumara iminsi itanu abazwa, nyuma y’iyo minsi akaba aribwo ngo azashyikirizwa Ubushinjacyaha, kugira ngo hatangire imyiteguro yo kumuburanisha.

Kuba Birindabagabo Jean Paul yari agejeje iki gihe atarafatwa, ngo byatewe n’uko yakoreshaga uburyo bwo kwihisha Polisi mpuzamahanga (Interpol), akaba ndetse yari yarahinduye izina akitwa Pastori Daniel; nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa yabitangarije abanyamakuru.

JPEG - 60.9 kb
Birindabagabo yavuye ku kibuga cy’indege mu modoka ya Polisi.

Birindabagabo Jean Paul yafatiwe mu gihugu cya Uganda ku itariki 08/01/2015, aho ngo yari amaze igihe kinini nyuma yo kuva mu gihugu cya Congo yari yarahungiyemo mu mwaka wa 1994.

Polisi hamwe n’ubushinjacyaha bw’Igihugu batangaza ko mu mahanga hakiri abantu benshi batarafatwa (nta mubare babashije guhita batangaza), bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kigalitoday.com

Posted in Uncategorized | Leave a comment